Joseph Blater mu Rwanda
Joseph Blater yaje i Rwanda Gufungura ishuri rya Ruhago.: Nshuti bakunzi ba ruhago , ubu noneho ntibikiri ibihuha kuko ubu mu Rwanda ariho hagiye kuboneka ishuri ry'umupira w'amaguru bwa mbere muri Afurika.
--------------------------------------------------------------------------------
Blater yakinguye ishuri rya Foot ball ku mugaragaro!
Lucie Umukundwa (umunyamakuru wa VOA)
Kigali
14/04/2005
Bwanda Blatter Joseph, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi, FIFA, ni we ubwe watangije ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda. Ni ryo rya mere mu karere k’ibiyaga bigari ndetse n’ako uburasirazuba bw’Afurika. Iryo shuri ryatwaye akayabo k’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi magana arindwi.
Bwana Blatter, wambitswe kinyarwanda akigera ku butaka bw’u Rwanda, yatangaje ko byatumye arushaho gukunda Afurika; ngo ni ku nshuro ya mbere yambaye kinyafurika. Bwana Blatter yashimye intambwe u Rwanda n’Afurika muri rusange bimaze gutera mu mupira w’amaguru. Yibukije Abanyarwanda ko ku nshuro ya mbere umusifuzi w’Umunyarwanda azasifura mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izaba muri 2006. Yanibukije ko, ku nshuro ya mbere na none, igihugu cy’Afurika cyatowe kuzakira imikino y’igikombe cy’isi muri 2010. Icyo gihugu ni Afurika y’Epfo.
Agaruka ku ishuri ry’umupira w’amaguru ry’u Rwanda, Bwana Blatter yavuze ko imikino ari imwe mu bifasha imibanire myiza. Iryo shuri ngo rizafasha mu mibanire myiza y’Abanyarwanda.
Icyo gitekerezo Bwana Blatter agisangiye na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza wanagarutse cyane k’umubare munini w’abakinnyi b’umupira baguye muri genocide.
Ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda rishobora kwakira abana bagera ku 140 biga barara ingunga imwe. Biteganijwe ko abana bazakirwa muri iryo shuri bazaturuka mu ntara zose z’igihugu
Nyirabayazana hagati ya Ratomir na Palmegren
Munyeshyaka Fidèle
Nyuma yo gutsindirwa muri Algeriya 1-0 mu mukino wo ku munsi wa gatandatu wo guhatanira kujya mu gikombe cy'Afurika cy'ibihugu kizakinirwa mu Misiri ndetse n'icy'isi kizakinirwa mu Budage, mu mwaka wa 2006, impaka zikomeje kuba urujya n'uruza ku ikipe y'igihugu Amavubi n'abatoza bayo.
Nyuma yo gutsindwa 1-0 na Algeriya Amavubi y'u Rwanda yagiye ku mwanya wa nyuma n'amanota ane, bityo icyizere cyo kongera gukandagira mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika nk'ubushize kigenda kirushaho kuba inzozi. Mu mikino itandatu u Rwanda rumaze gukina rumaze gutsindwa ine rutsinda umwe runganya uwundi. Muri iyo mikino ine rwatsinzwe, imikino ibiri u Rwanda rwayitsinzwe ruri kumwe n'umutoza Ratomir Djukovic harimo n'umwe Amavubi yatsindiwe ino na Zimbabwe 2-0, undi ruwutsindirwa hanze na Nigeriya na none 2-0. Ratomir ariko na none amanota 4 u Rwanda rufite, atatu muri yo Amavubi ayakomora ku mukino wa mbere yatsinze Gabon 3-1 kuri Stade Amahoro. Muri rusange yatsinzwe imikino ibiri harimo umwe wo mu rugo atsinda umwe. Uwo mukino yatsindiwe i Kigali ni nawo wamukozeho arasezererwa, ubu atoza Black Stars ya Ghana.
Nyuma ya Ratomir, Amavubi yahawe umutoza mushya Roger Palmegren wemerwagaho ubuhanga ndetse binavugwa ko n'igihugu cya Nigeriya kugeza ubu cya mbere muri Afurika ku rutonde rwa FIFA cyamushakaga. Umukino wa mbere yakinnye yawutsindiwe muri Angola 1-0, uwa kabiri awunganyiriza mu Rwanda na Algeriya 1-1, none uwa gatatu nawo arawutsinzwe.
Abantu baribaza niba Amavubi azasubira mu mikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika nk'uko Palmegren yari yabibijeje bakabona ariko bidashoboka ari nayo mpamvu usanga bibaza impamvu . Icyo abajya impaka bahurizaho ni uko ubu Amavubi akina umupira ugaragara bikaba biragaragara ko yatsinda ikipe iyo ariyo yose. Ibyo binemezwa n'abakinnyi ubwabo bavuga ko haba ku buhanga ( technique) ndetse n'ingufu ( physique) Palmegren yabongereyeho ikintu kinini ntaho ahuriye na Ratomir.
Abafana bo bibaza ariko impamvu ibyo byose niba bihari nta musaruro biratanga. Abenshi bakaba babona ko Gatete akenewe n'ubwo Palmegren we mu ikipe y'abakinnyi 21 yiyambaje Gatete usigaye ubarizwa muri Afurika y'Epfo atayigaragayemo. Bagakeka ko Gatete arimo hari icyo yakungura Amavubi ngo kuko na mbere ariwe wayagobokaga byakomeye. Bakaba basanga kuba umutoza Palemegren adakozwa Gatete ngo byaba ari ukwirengagiza inama zafasha Amavubi. Palmegren akaba avugwaho kuba umutoza w'intavugirwamo kandi wiyizera mu kazi ke. Naho Ratomir we ngo yari nyamujya iyo bigiye ku buryo binavugwa ko hari ubwo yahuriraga n'ikipe mu kibuga ubundi atazi uko byagenze.
Umutoza Palemgren uvugwaho kuba atari yagaragaza umusaruro. Abanyarwanda bari bamutezeho, ngo kuva yaza agaragara nk'uri mu gushakisha ikipe yajya ahagarika mu kibuga ishingiye cyane ku bakinnyi bo hanze nk'uko yabigaragaje ubwo yateguraga umukino wa Algeriya, 12 muri 21 ari abo ku mugabane w'Uburayi.
Ariko ngo iyo yaba yarasanze muri abo b'i Burayi harimo abari inyuma y'abo afite mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu ubutaha Gatete ashobora kuzaba agaragara muri ba rutahizamu. Ibyo ngo byanafasha Olivier Karekezi uzwiho gukina neza iyo afite abakinnyi babiri imbere ye kuko aribwo abona umwanya wo gutambuka akegera izamu cyangwa agatera amashoti avamo ibitego. Ikindi kandi ngo Gatete yabaarusha abandi mu kuba akinisha amayeri kurusha ingufu. Icyakora usibye umukino uheruka, indi mikino Gatete yari yarayigaragayemo.
Ubu rero ngo Palmegren afite akazi katoroshye ko gukura Amavubi ku mwanya wa nyuma mu mikino ine ashigaje, muri yo ibiri ikazakinirwa mu Rwanda ( Nigeriya, Angola) indi hanze ( Gabon na Zimbabwe).
Hari abagifite icyizere n'abakuyeyo amaso, bose bahuriza ku kintu kimwe cy'uko ibyago by'Amavubi bituruka ku kuba yaratsindiwe inaha na Zimbabwe 2-0. Muri iryo tsinda rya 4 : Nigeriya niyo ya mbere n'amanota 13, Angola 11, Zimbabwe 8, Algeriya na Gabon 6, Rwanda 4.